Ibisakuzo(11) :

Nyoko ko ari munini yakwambara inkanda ya Rugondo ? - Umutwe w'imbaragasa.

Ndamutemye ndamutaruka. - Umutumba w'insina.

Nagutera ibumbabumba - Umutsima.

Bwira rugango, uti Rugahura aragusize - Umutsima n'inyama.

Mugina ni uwa Muko - Umutsi wo ku kibuno.

Nagutera Nyamuniga wa Nyamuko - Umutsi w'innyo.

Nyamunimba wa Muko - Umutsi ku nda.

Nkubise igiti umwami anyumva neza - Umutozo.

Sogokuru w'ibihigi byinshi - Umutobotobo.

Ujya mu bajiji wari umujiji ? - Umwishywa mu isusa.

Jya ruguru tujye mataza. - Umwishywa ku rutare.

Nyamukubura umutindi - Umwisheke.

Behu behu !!! - Umwironge.

Nagutera Rwakimanuka rutaribwa n'inyoni - Umwijima.

Tora inkoni ntore indi tujye gutsimbura Rukara ku gicaniro - Umwijima.

Nyamwiza mu ibanga - Umwangange.

Nyirakamuga mu mpinga ya Kamonyi - Umwangange.

Gatukura katokeje - Umwana w'ifundi.

Karazigurira - Umwana uzigurira ku mugina.

Ngeze munsi y'urugo nkuka itako - Umwana usanze se na nyina batariyo.

Nagutera akambuka uruzi katarubonye kandi katarukandagiyemo - Umwana uri mu nda ya nyina.

Ndateka imirire niyo yanyobeye - Umwana ugaburirwa na nyina w'undi.

Ngira umwana nkamutega amasunzu nkamutuma mu ishyamba - Umwambi.

Ngira umwana nkamutega ibanganga nkamutega isunzu rimwe nkamutera mu ibanga ry'umusozi -Umwambi.

Impfumbatizabutoki ya Sebutama ironsa batatu - Umwambi mu ruge.

Nagutera igisogo nyamutentema - Umuziha w'inzovu.

Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ikidatemeka - Umuzi w'urutare.

Mukara ikamwa ayera ni inka ya Dogo - Umuyenzi.

Mugarikayera ni Sebatongo - Umuyenzi.