Nyoko ko ari munini yakwambara inkanda ya Rugondo ? - Umutwe w'imbaragasa.
Ndamutemye ndamutaruka. - Umutumba w'insina.
Nagutera ibumbabumba - Umutsima.
Bwira rugango, uti Rugahura aragusize - Umutsima n'inyama.
Mugina ni uwa Muko - Umutsi wo ku kibuno.
Nagutera Nyamuniga wa Nyamuko - Umutsi w'innyo.
Nyamunimba wa Muko - Umutsi ku nda.
Nkubise igiti umwami anyumva neza - Umutozo.
Sogokuru w'ibihigi byinshi - Umutobotobo.
Ujya mu bajiji wari umujiji ? - Umwishywa mu isusa.
Jya ruguru tujye mataza. - Umwishywa ku rutare.
Nyamukubura umutindi - Umwisheke.
Behu behu !!! - Umwironge.
Nagutera Rwakimanuka rutaribwa n'inyoni - Umwijima.
Tora inkoni ntore indi tujye gutsimbura Rukara ku gicaniro - Umwijima.
Nyamwiza mu ibanga - Umwangange.
Nyirakamuga mu mpinga ya Kamonyi - Umwangange.
Gatukura katokeje - Umwana w'ifundi.
Karazigurira - Umwana uzigurira ku mugina.
Ngeze munsi y'urugo nkuka itako - Umwana usanze se na nyina batariyo.
Nagutera akambuka uruzi katarubonye kandi katarukandagiyemo - Umwana uri mu nda ya nyina.
Ndateka imirire niyo yanyobeye - Umwana ugaburirwa na nyina w'undi.
Ngira umwana nkamutega amasunzu nkamutuma mu ishyamba - Umwambi.
Ngira umwana nkamutega ibanganga nkamutega isunzu rimwe nkamutera mu ibanga ry'umusozi -Umwambi.
Impfumbatizabutoki ya Sebutama ironsa batatu - Umwambi mu ruge.
Nagutera igisogo nyamutentema - Umuziha w'inzovu.
Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ikidatemeka - Umuzi w'urutare.
Mukara ikamwa ayera ni inka ya Dogo - Umuyenzi.
Mugarikayera ni Sebatongo - Umuyenzi.